Background Circle Background Circle

Oprah Winfrey (Igice Cya 2) – IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP310

Oprah Winfrey (Igice Cya 2) – IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP310



#IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA

Uyu mwiraburakazi yavutse tariki ya 29 Mutarama umwaka w’i 1954 avukira mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Mississippi.

Yamamaye cyane nk’umwe mu baherwe Amerika ifite ndetse unavuga rikijyana.

Oprah akomoka kuri Vernita Lee ariwe nyina naho se ni Vernon Winfrey.

Oprah akomoka mu muryango w’abana 4.

Oprah ni umugore uzwi cyane mu itangazamakuru kuko yiteje imbere bishoboka.

Kuri ubu Oprah ni umugore ufite umugabo ari we Stedman Graham bakaba bamaranye imyaka Irenga 30 ndetse biyemeje no kutabyara.

Ku myaka 6 Oprah yagiye kuba ahitwa Wisconsin aho yari agiye kubana na nyina kuko ubundi yari asanzwe abana na nyirakuru nyuma yo gutandukana kw’ababyeyi be.

Ku myaka 14 ni bwo Oprah yibarutse imfura ye y’umuhungu bikekwa ko yamubyaranye n’umwe mu bo mu muryango we cyangwa inshuti y’umuryango wamufashe ku ngufu, gusa nyuma y’ibyumweru bibiri umwana yahise apfa.

Amaze kuba umwangavu yagiye kubana na se ahitwa Nashville.

Ku myaka 19 Oprah ni bwo yatangiye gukorera television yitwa CBS, ubwo yasozaga kaminuza muri Tennessee State University aha hari mu mwaka w’i 1976 yahise agirwa umunyamakuru wa ABC News.

Mu mwaka w’i 1977 yari umutumirwa ukomeye w’ikiganiro cyitwaga Baltimore morning show People are Talking.

Oprah yakomeje kugenda amenyekana mu gukora ibiganiro neza, nibwo mu mwaka w’I 1984 yagiye Chicago aho yayoboraga ikiganiro kitwaga Am Chicago.

Ubunyangamugayo ndetse no gukorana umurava bya Oprah Winfrey byatumye iki kiganiro Am Chicago gihindurirwa izina cyiramwitirirwa aho cyahawe izina rya The Oprah Winfrey Show aha hari mu mwaka w’i 1985.

Bidatinze mu mwaka w’i 1986 iki kiganiro cyitiriwe Oprah cyaje ku isonga nk’ikiganiro cyiza mu bibera kuri television muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari nabyo byatumye ahabwa ibihembo byinshi bizwi nka Emmy Awards.

Mu rwego rwo kwiteza imbere Oprah yashinze television ye aha hari mu mwaka w’i 1986 ndetse anashinga ikigo gikora filime mu mwaka w’i 1990.

Mu gihe gito ibindi bigo byari byatangiye kubagurira filime Oprah yanakinnyemo zimwe muri zo ni nka:

-Toni Morrison’s Beloved (1998)

-Charlotte’s Web (2006)

-The Princess and the Frog (2009), n’izindi.

Mu mwaka w’i 1996 Oprah yatangije ikiganiro kivuga ku bitabo agatumira abantu bakaganira ku biri mu gitabo babaga bateganyije kuvugaho uwo munsi.

Ibi byaje gutuma ibitabo byose baganiriyeho muri icyo kiganiro biza ku isonga mu bitabo byagurwaga cyane.

Oprah aba agaragaje indi mpano yo kwamamaza.

Ibi byamuteye imbaraga zo gutangira kujya yamamaza aho yahise atangiza ikinyamakuru gisohoka mu byiciro kizwi mu ndimi z’amahanga nka magazine harimo nka :-O,The Oprah Magazine (2000), -O at Home(2004).

Oprah Winfrey yakomeje kugenda akora ibikorwa bitandukanye aho mu mwaka wa 2007 yashinze ishuri muri Afrika y’Epfo bimutwaye miliyoni 40 z’amadolari mu rwego rwo gufasha abana b’abakobwa basaga n’abahejwe.

Yaje kuba umuvugizi w’abana kuko yarwanyaga ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryakorerwaga abana bigatuma ahabwa ibihembo byinshi birimo nka:

-The Jean Hersholt Humanitarian Award(2011)

-The Presidential Medal of Freedom

-Cecil B.DeMille Award (2018)

source

Related Posts
Top black actors | Worth Sharing Videos
Top black actors | Worth Sharing Videos

If you look at the history worldwide, Black people have contributed more than anybody else. They have contributed to almost Read more

Logic – Soul Food (Official Audio)
Logic – Soul Food (Official Audio)

The official version of Logic's "Soul Food" audio off his 'Under Pressure' album which is out now on Visionary Music Read more

How US schools punish Black kids | 2020 Election
How US schools punish Black kids | 2020 Election

For the 50 million kids who attend public schools in the US, the 2020 election is personal. Watch more 2020 Read more

Malcolm X on Front Page Challenge, 1965: CBC Archives | CBC
Malcolm X on Front Page Challenge, 1965: CBC Archives | CBC

In this clip from 1965, after leaving the Nation of Islam, Malcolm X appears on CBC-TV's 'Front Page Challenge' weeks Read more

I Have a Dream speech by Martin Luther King .Jr HD (subtitled)
I Have a Dream speech by Martin Luther King .Jr HD (subtitled)

I Have a Dream" is a public speech that was delivered by American civil rights activist Martin Luther King Jr. Read more

Oprah was a Prisoner of Her Own Past | Oprah Winfrey Inspirational Documentary | Goalcast
Oprah was a Prisoner of Her Own Past | Oprah Winfrey Inspirational Documentary | Goalcast

✪This one important person in Oprah Winfrey's life wanted nothing to do with her until she was famous. Years later, Read more

Best of Michael Jordan’s Playoff Games | The Jordan Vault
Best of Michael Jordan’s Playoff Games | The Jordan Vault

Relive the BEST OF Michael Jordan's playoff games through the years! Subscribe to the NBA: https://on.nba.com/2JX5gSN Full Game Highlights Playlist: Read more

Michael Jackson – Smooth Criminal (Official Video)
Michael Jackson – Smooth Criminal (Official Video)

The short film for Michael Jackson's ""Smooth Criminal"" was the centerpiece of the feature film Moonwalker, and featured the debut Read more

How much fun is Steph Curry and Draymond Green’s chemistry? | The Jump
How much fun is Steph Curry and Draymond Green’s chemistry? | The Jump

Paul Pierce and Zach Lowe join Rachel Nichols on The Jump for “Make or Miss,” to discuss Zach LaVine, Steph Read more

Serena Williams v Simona Halep | Australian Open 2021 – Highlights | Tennis | Eurosport
Serena Williams v Simona Halep | Australian Open 2021 – Highlights | Tennis | Eurosport

Watch the highlights of Serena Williams vs Simona Halep at Australian Open 2021. News from the #1 sports destination and Read more

Top 10: Tiger Woods Shots on the PGA TOUR
Top 10: Tiger Woods Shots on the PGA TOUR

Check out the Top-10 shots of Tiger Woods' career on the PGA TOUR (excluding majors), feature incredible putting, clutch hole Read more